Kinyarwanda

Umuntu wese waburanye n’umuntu wo mu muryango we bitewe n’intambara, icyorezo cyaba icyamugwiririye cyangwa icyaturutse ku nganda, ikibazo rusange kidasanzwe cyangwa se biturutse ku mpamvu zo kwimuka, ashobora kwifashisha Croix-Rouge kugira ngo agerageze kongera kubonana n’abe yabuze. umuryango Croix-Rouge, uba ahantu hose kw’isi, ukora uko ushoboye kose kugira ngo uhuze uwo muntu n’uwe cyangwa n’abe baburanye kandi ukora uko ushoboye ngo imiryango ikomeze kubana nk’uko byari bimeze mbere kuzimira.

Muri urwo rwego, Croix-Rouge y’Ububiligi ishobora kugufasha kuburyo bukurikira:

  • Gushakisha abantu (bo mu muryango wawe) babuze;
  • Guhana amakuru hamwe n’abantu bawe mu gihe baba bari mumibereho idatuma babona uko muhana amakuru, ndetse no mugihe byaba byarahagaze;
  • Guhuzwa n’abawe mugihe babonwe na Croix-Rouge bakaba bashobora kwemererwa kuza hano muri gahunda yo guhuza imiryango.

Croix-Rouge y’Ububiligi ishobora kandi:

  • Kugufasha gusobanukirwa neza ibyabaye ku muntu wawe, mwaburanye bitewe n’ikibazo cyarangiye (kugeza ku Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose);
  • Kuguha icyemezo cyo kuba warafunzwe (niba Comité Internationale de la Croix Rouge – CICR -  yaragusuye mu gihe wari uri muri gereza);
  • Kukumenyesha hakiri kare ko ntaho ugihuriye n’uwo ushakisha hakoreshejwe uburyo bwo kuguha amakuru afatika ku byerekeye ibyo wavuze.

Buri kibazo kigwaho ku buryo bwihariye kandi hakurikijwe gahunda zo kwemererwa zishobora gutandukana bitewe n’igihugu, icyatumye mutandukana, kuba hari cyangwa hatari intambara y’amasasu…

Imirongo ibiri ya internet igamije gushakisha abantu bazimiye

Umuryango wa Croix-Rouge ufite kandi imirongo ibiri ya internet igamije gushakisha abantu bazimiye.

Umwe muriyo ushinzwe by’umwihariko abantu bazimiye bari kuza cyangwa bageze mu Buraya.  Ushobora kujya kuri uwo murongo uboneka ho amafoto y’abantu bashakisha ababo.

Undi murongo ushinzwe by’umwihariko ibyerekeye imirwano cyangwa ibyago ndengakamere biba byarabaye mu gihe gito. Hakoreshejwe uwo murongo wa internet, abantu batagishobora guhana amakuru bashobora kongera guhura kandi bagahana imyirondoro yabo. Muri iyi minsi, ibihugu bishobora gukoresha uwo murongo ni: Bosniya, Krowasia, Filipines, Kosovo, Nepal na Somaliya.

Ntutinye kugira icyo ubaza urwego rwacu rwo Gushakisha / Guhuza imiryango.

Niba icyo wifuza gihuye n’amabwiriza yacu, umukozi w’uru rwego azakwakira kandi agufashe.

Niba utavuga neza igifaransa, ikinerlande cyangwa icyonereza, dushobora kwifashisha umusemuzi.  Ushora kandi no kuza wizaniye umuntu wizeye wakora ibyo bintu byo gusemura.

Mu gihe duhuye, tuzakubwira twitonze uko dukora kandi twuzurize hamwe nawe urutonde rw’ibibazo. Urwo rutonde rw’ibibazo rwoherezwa kuri Croix-Rouge / cyangwa Croissant-Rouge (cyangwa kuri CICR) y’igihugu utekereza ko ariho umuryango wawe uherereye.  Muri icyo gihugu, bagenzi bacu bakora uko bashoboye ngo baguhuze n’umuntu uri gushakisha.

Tukimara kubona amakuru akwerekeyeho, duhita tukumenyesha.  Ubushobozi bwacu mu kubona abantu babuze buterwa n’aho abo bantu bari (abakozi b’aho hantu, ibikoresho, …) harimo kandi ibyerekeranye n’umutekano wo muri icyo gihugu.  Ikigoye ni uko tudashobora kukubwira igihe ibyo bintu bimara kuko hari igihe bitinda.

Ibyo dukora byose bikorwa ku buntu no mw’ibanga ry’akazi.

 

Download the PDF

For more information: